ArtsConnekt 2026 Awards: Ministry of Youth and Arts Deadline: 31-07-2026
Iriburiro
Ikinyejana cya 21 cyagaragaje iterambere ridasanzwe ry’ inganda z’ubuhanzi (creative economy) hirya no hino ku isi. Ni nako bimeze mu Rwanda aho inganda z’ubuhanzi zifatawa nk’imwe mu nkingi zishobora gutera imbere ku buryo bwihuse (high growth potential sectors). Mu Rwanda, abakora mu nganda z’ubuhanzi bakomeje kwagura ibitekerezo harebwa uburyo uru ruganda rwahesha inyungu abarukoramo, bagatungwa n’ibyo bakora kandi bagatunga n’abo baha akazi
Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kibitangaza Inganda z’umuco n’Ubuhanzi (CCI) n’ibikorwa bizishamikiyeho zagize uruhare mu kuzamuka (kuva kuri 1% (1999) kugera kuri 5% (2023) kwa serivisi zitangwa, na zo zizamura umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP).
Mu Nyigo yakozwe, hagamijwe kwiga uko inganda z’Ubuhanzi zatezwa imbere byagaragaye ko inganda z’ubuhanzi, zishobora kugira uruhare mu musaruro mbumbe w’Ighugu (GDP) ungana na 11.7% no gutanga akazi ku Banyarwanda bangana na 4% by’abageze mu gihe cyo gukora.
Ku rundi ruhande, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zinyuranye zigamije gufasha ba Rwiyemezamirimo bakora mu buhanzi bubyara inyungu kubona igishoro no kwihangira imirimo, haracyari byinshi byo gukorwa kugira ngo babashe kumenya amahirwe ahari yabafasha kwihangira imirimo no kuyibyaza umusaruro.
Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bw’i Burayi (EU) n’abandi bafatanyabikorwa bateguye amarushanwa ya “ArtsConnekt Awards 2026” ku nshuro ya 3 azahuza imishinga ya ba Rwiyemezamirimo bo mu nganda z’ubuhanzi baturutse mu Gihugu hose hagamijwe guteza imbere iyo mishanga ngo irusheho kwaguka, kubyara inyungu no guhanga akazi kabateza imbere. Irushanwa rizitabirwa na ba rwiyemezamirimo, bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda;
- Kuba afite umushinga uri kwaguka kandi ushobora guhanga imirimo myinshi kandi ugahindura sosiyete;
- Kuba umushinga we cyangwa we ku giti cye utarigeze uhembwa binyuze cyangwa bitanyuze mu marushanwa ayo ari yo yose yateguwe na Ministeri y’Urubyiruko n’ Iterambere ry’ Ubuhanzi cyangwa abafatanyabikorwa bayo;
- Kuba afite ikigo cy’ubucuruzi/kompanyi byanditse ku buryo bwemewe n’amategeko (ibyangombwa bitangwa na RDB, RCA).
I. Amategeko n’amabwiriza
1. Ibijyanye n’ubuzima bwite
Amarushanwa akurikiranwa n’abakozi babishoboye ba Ministeri n’abandi bafatanyabikorwa bazabika neza amakuru yose ajyanye n’iki gikorwa kandi amakuru yose uzatanga azagirwa ibanga akoreshwe muri iki gikorwa gusa.
2. Gukorera mu mucyo
Amarushanwa azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure, aha amahirwe angana ku bitabiriye bose. Ibyasabwe byatanzwe byose bizasuzumwa n’ubushishozi kandi abazatoranya imishinga bazabikora nta ruhande babogamiyemo. Amakimbirane cyangwa ibibazo byose bijyanye n’amarushanwa bizakemurwa hakoreshejwe ubwumvikane.
3. Ibijyanye no gutanga amakuru
Mu kwitabira amarushanwa, ugomba kwemeza ko (amafoto, videwo, cyangwa andi makuru) bizafatwa mu gihe cy’amarushanwa bishobora gukoreshwa n’abariteguye igihe icyo aricyo cyose n’ahantu hose mu guteza imbere aya marushanwa, harimo kwamamaza, kumenyekanisha, no kugaragaza ibyagezweho n’aya marushanwa. Abitabiriye amarushanwa bemera gukoresha amashusho yabo nta burenganzira cyangwa ikindi kiguzi gitanzwe.4. Ibijyanye no gutanga ibihembo
Ibihembo byose bizatangwa hakurikijwe amabwiriza yashyizweho n’abaritegura. Ibihembo bizatangwa mu mucyo. Abitabiriye amarushanwa bazamenyeshwa hakiri kare ibisabwa cyangwa ibisabwa bijyanye no gutanga ibihembo. Ntabwo ibihembo bizatangwa bitanyuze mu buryo bugenga imari bwateganyijwe.
Menya uko wasaba:
Click here to visit the source
Follow our WhatsApp Channel :
https://whatsapp.com/channel/0029Vb6ITxCC6ZvayCnhU92q
Join our WhatsApp Community:
https://chat.whatsapp.com/BApcWlkAt054zgfWgaIOcz
Join our WhatsApp Group :
https://chat.whatsapp.com/DaoMk29AKSoLlJBhCeqxg8
Follow us on LinkedIn :



