Itangazo ry’Akazi: Abarinzi ba Pariki (96 Positions) muri RDB Igihe ntarengwa: 02-Gicurasi-2026
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), ku bufatanye n’umuryango African Parks, cyatangaje ko gikeneye abanyarwanda babyifuza kandi babifitiye ubushobozi bakora akazi ko kuba Abarinzi ba Pariki (Rangers). Aka kazi kazakorerwa mu maparike yose y’igihugu ari yo: Akagera, Nyungwe, Gishwati-Mukura, ndetse n’ibirunga. Inshingano z’ingenzi Umukozi ushinzwe kurinda Pariki azaba ashinzwe cyane cyane ibi bikurikira: Umutekano: Gucunga umutekano…

